December 10, 2024

Musanze: Kunoza isuku imwe mu ntwaro ababyeyi bagiye kwifashisha mu guhashya igwingira  mu bana .

0

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze higanjemo abo mu murenge wa Kinigi, bavuga ko kutagira isuku mu gutegura indyo yuzuye , basanze ari bimwe mu bitiza umurindi igwingira mu bana.

Ibi byagarutseho mu gihe hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, mu nsanganyamatsiko igira iti” umwana utagwingiye ishema ry’ababyeyi” iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kinigi ho mu karere ka Musanze.

Bamwe mu bajyanama  b’uzima ,bavuga ko iki cyumweru kiza gusiga bamaze kwesa imihigo, kuko ikigendanye  n’isuku mu gutegura ifunguro ry’umwana aricyo bibandaho mu gikoni cy’umudugudu.

Kayinamura Aphrodisi yagize ati:” natwe nk’abajyanama b’ubuzima, mu kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, icyambere twibandaho ni isuku, kuko uteguye iyo ndyo nta suku bifite ntacyo waba ukoze.”

Ababyeyi nabo bavuga ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kurwanya igwingira iryo ariryo ryose bimakaza isuku.

Manirakiza Jeannette ni umwe mu babyeyi waganiriye n’umunyamakuru w’amahumbezinews.rw, yagize ati:” Mu ifunguro ry’umwana rya buri munsi hagomba kubonekamo amabara 4. Muri ayo mabara batwigishije harimo; imboga;ibirayi ;karoti ndetse n’inyama. Ariko byose bishingiye ku isuku kuko ubikoze bidafite isuku waba uteje ibyago byinshi ku mwana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze RAMULI Janvier ,avuga ko imibare yakusanyijwe 2020 igaragaza ko igwingira ryari 45,6% mu gihe 2022 ubushakashatsi bwagaragaje ko imibare muri izi service zo kwita ku buzima bw’umubyeyin’umwana ari 32,6% aho yasabye ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu kwimakaza isuku cyane mugutegura ifunguro .”

Yagize ati:”Isuku twasanze nayo igira uruhare rukomeye cyane mu igwingira n’imirire mibi, kuko ibyo yariye bitujuje intungamubiri zihagije, na ducye turimo iyo bihuye n’umwanda ,abiriye bidasukuye cyangwa bitogejwe, niko indwara z’inzoka ziba nyinshi zikabyonka bityo akaguma mu igwingira n’imirire mibi.”

Nadine UMUTONI GATSINZi Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana , avuga ko gahunda y’ubukangurambaga idasanzwe  bukomatanije bw’imyaka 2 bwatangijwe mu gihugu bwitezweho umusaruro.

Yagize ati:”nk’uko mwabibonye uyu munsi twatangije gahunda idasanze ikomatanije y’imyaka 2 ya guverinema yacu  ,umubyeyi niwe mbere na mbere  usabwa kureba umwana we, akamwitaho guverinema y’U Rwanda yakoze byinshi ;hari gutangwa inyunganira mirire,  gufasha ababyeyi batwite, no gukora ubukangurambaga nk’ubungubu. Hari byinshi bigiye kongera gukorwa muri gahunda y’imyaka 2 .”

Iyi gahunda idasanzwe ikomatanije y’imyaka 2 izatuma umubare w’abana bagwingira ugabanuka ukagera ku gipimo cya 19% kugeza muri 2024 bavuye ku gipimo cya 33%.

Gahunda y’ubukangurambaga mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku rwego rw’igihugu yatangirijwe mu karere ka Musanze .Ikaba yaranzwe no  guha abana ibinini by’inzoka na vitamin A ,gupima uburebure ndetse n’I kizigira , kubagaburira indyo y’uzuye cyane ko akarere ka Musanze  kaza mu turere dufite abana bagwingiye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *