DRC: Nyuma y’imyigaragambyo yabaye muri DRC abantu 20 batawe muri yombi.
Kuri uyu wa gatandatu muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo mu murwa mukuru wa Kinshasa habereye imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi,maze abashinzwe umutekano bata muri yombi abagera kuri 20.
Polisi ya DRC nyuma yo gukora isuzuma ry’iyi myigaragambyo , nk’uko urubuga ’ Actualite.cd rubivuga ,yavuze ko abantu bagera kuri 20 batawe muri yombi ,barimo abacyekwaho gusenya sitasiyo ya polisi ya Kianza iri i Kinshasa.
Uru rubuga rw’amakuru kandi rwatangaje ko abapolisi batatu batawe muri yombi bacyekwaho gukorera ubugome ku bigaragambya no guhohotera bikabije umwana wakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bamukurura mu muhanda banamukubita.
Polisi yavuze ko kandi nibura abashinzwe umutekano bagera kuri 27 bakomeretse, batatu muri bo bamerewe nabi. Urubuga Actualite.cd rwatangaje ko hari n’umunyamakuru na we wakubiswe n’abigaragambyaga kubera uburakari bwinshi cyane.
Iyi myigaragambyo havugwa ko yateguwe n’amashyaka ane atavuga rumwe n’ubutegetsi, kubera umutekano mucye uri mu burasirazuba bw’iki gihugu , banamagana ikiguzi cy’imibereho kiri hejuru ndetse no kuba nta mucyo uhari mu myiteguro y’amatora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa 12 kw’uyu mwaka.
Denis MUKWEGE watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yagize ati: “Dushishikarije abategetsi ko batuma habaho iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage bwo guterana, bakavuga icyo batekereza ndetse no kwigaragambya mu mahoro, kuko ari iby’ingenzi cyane muri sosiyete igendera kuri demokarasi”.
Denis Mukwege, yasabye abapolisi ko amashusho yagaragaje basa nk’abahohotera abigaragambya, ndetse banahohotera uriya mwana wavuzwe mu nkuru hejuru wari uri hafi aho, ko bagomba gukurikiranwa ndetse bakanahanwa.
Yoooooooooooooooo, abavandimwe nibihangane rwose.