December 10, 2024

Kenya: Abagera kuri 211 bamaze gupfa hakekwa ko biyicishije inzara babitegetswe n’itorero.

0

Kuri uyu wa kabiri igikorwa cyo gushakisha abapfuye mu ishyamba rya Shakahola cyarakomeje .

Mu ishyamba ryo mu karere ka Kilifi mu burasirazuba bwa Kenya, ndi mirambo 10 y’abayoboke bicyekwa ko ari ab’itorero Good News International Church ribwiriza ubutumwa bujyanye n’umunsi w’imperuka, yatahuwe .

Umukuru w’iri torero aregwa gutegeka abayoboke be kwiyicisha inzara. Itsinda rya leta rishinzwe gukusanya ibimenyetso bigize icyaha ryasanze muri iyo mirambo ryatahuye ku wa kabiri harimo n’iy’abana babiri .

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri hadakorwa ishakisha ry’imirambo, BBC ivuga ko polisi yasubukuye icyo gikorwa mu ishyamba rya Shakahola rifite hegitari 320.

Iyi mirambo yindi yabonetse yatumye umubare w’abamaze kumenyekana ko bapfuye bo mu itorero Good News International Church, bagera ku bantu 211.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *