Perezida Paul KAGAME yayoboye inama idasanzwe y’abaminisititri yibanda ku biza.
Peresida Paul KAGAME yayoboye inama idasanzwe y’abaminisitiri yo kwiga ku ngamba zafatwa ku bijyanye no guhangana n’ibiza n’imyuzure byibasiye tumwe mu turere tw’ u Rwanda muri iki cyumweru gishize.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere , inama idasanzwe yateranye, igamije gusuzuma icyakorwa kugirango abagezweho n’ingaruka z’ibiza , hasuzumwe uburyo bafashwa . Ibi bikaba byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu .
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko ibi biza byatumye abantu bagera ku 131 bapfa kubera imvura nyinshi, 104 bagakomereka hanyuma inzuku zigera 6392 zigasenyuka.
Imihanda yangiritse igeze kuri 14 naho inganda z’amazi zigera ku munani ,mu gihe iz’amashanyarazi zangiritse ari 12. Kuri ibyo kandi hiyongeraho n’ibyumba by’amashuri bisaga 50 byasenyutse.
Hari kandi amatungo yapfuye ndetse n’imirima ikangirika n’ibyari biyinzemo . Nk’uko IGIHE kibivuga , ngo abantu bakomeje gufashwa bahabwa ibikoresho nkenerwa by’ibanze kuri site 97 hirya no hino mu turere, bagezwaho ibikoresho by’isuku , ibiribwa n’ibindi. Ibi bikaba ngo ari ibintu bisanzwe bikorwa kuko mu myaka ibiri ishize hubakiwe abagera ku bihumbi 12,000 bakuwe ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.