December 10, 2024

 UBUZIMA :Menya uko wagaburira umubiri wawe bitewe n’uko ukora cyangwa uteye.

0

Mu buzima buri muntu wese afite uko ateye uko yaremwe kandi akeneye kubaho mu buzima bwiza. Buri wese uko ateye ,bimusaba imyitwarire myiza irimo no kurya ndetse no kunywa ibintu bimufitiye umumaro. Buri wese akeneye kumenya ibyo akwiriye guhitamo ibyo umubiri we ukeneye akawurinda ibyo udakeneye bitewe n’uko ukora.

Nk’uko tubikesha urubuga www.nhs.uk, ibanga ryo kumenya kurya neza n’uko buri wese uko angana uko ateye ,uko akora ,agomba kumenya ibyo umubiri we ukeneye hatabayeho kwigana mugenzi we kandi batangana.Bivuze ngo imbaraga yinjiza zijyana n’izo akoresha.

Iyo umuntu ariye cyangwa akanywa ibirengeje ibyo umubiri we ukeneye, bituma abyibuha bidasanzwe, kuko iyo bigeze mu mubiri ntibikoreshwe biragenda bikibika nk’ibinure. Hanyuma buri muntu agomba gushyiramo intera  hagati y’ifunguro n’irindi, kugirango umubiri ubone akanya ko gufata intungamubiri zose ukeneye mu ifunguro yariye.

Mu byo kurya muntu afata harimo ibigera kuri 14, umuntu afata byaba ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa  akaba a inafashemo n’ibikiza indwara zimwe na zimwe, ibirinda kubyimbirwa bikaba byanica udukoko twangiza  cyangwa tukanahungabanya imikorere myiza y’umubiri ndetse bikanongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Iyo ugiye ku rubuga rwa www.inc.com usangaho ibyo biribwa bigera kuri 14 ufata ukaba umubiri wawe uwurinda ,uwubaka ,mu buryo bugiye butandukanye.

  1. Avoka :

Ni urubuto rufite amavuta meza y’umwimerere rufasha amaraso gutembera neza mu mubiri,rugafasha ubwonko ndetse rukagabanya n’umuvuduko w’amaraso.

2.Ibishyimbo :

 Bituma umubiri ugumana ibinure biringaniye kubera bikungahaye ku butare bwa Fer na Fibre.Ibishyimbo kandi binakumira indwara ya cancer bikanarinda indwara y’umutima.

3.Inkeri :

urya inkeri kenshi ahorana umubiri mwiza n’ubwonko bwe bugakora neza kuko ziba zifitemo ’Fibre na antioxidants’. Inkeri zinagabanya irwara irangwa no kwibagirwa cyane yitwa ‘Alzheimer’.

4.Broccoli :

Imboga zikungahaye kuri vitamin C,A na K zikumira ibibyimba bya Cancer.

5.Shokola y’umukara :

Uyirya kenshi ariko mu rugero  bituma ahorana akanyamuneza no gukurikirana icyo akora neza nta kurangara.

6 Amagi :

Afasha amaso gukora neza akayarinda ubuhumyi buzanwa no gusaza. Ikindi arinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba akanafasha ubwonko gukora neza.

   7.Amafi :

Amafi agira ubwoko bwinshi ariko saladine na salmon zigira Omega 3 bikaba ari byiza mu mikorere y’ubwonko .

8. Ubunyobwa n’ibihwagari :

Nabyo kubirya bigira Omega 3 igabanya ibinure bibi mu mubiri, ibi binyampeke birinda diabethe zimwe na zimwe, indwara z’umutima bikanagabanya ibyago byo kurwara kanser no guturiuka imitsi yo mu bwonko.

9 .Amacunga :

Agira vitamin C y’ingenzi mu kuremwa ry’utunyangingo tw’amaraso twera (white blood cells ) akanongera abasirikare b’umubiri mu guhangana n’indwara.

10. Imboga za Epinari :

Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya epinari kenshi bikumira kanseri ifata intanga z’abagore ,kanseri y’ibere n’izindi. Kuko ikungahaye kuri za  vitamin z’ubutare butandukanye ndetse na Fibres.

11. Ibijumba :

Bikungahaye kuri vitamin A yongera ubudahagarwa bw’umubiri,ikanafasha ubuzima bw’amagufa no mu mikorere myiza y’amaso.

12. Icyayi:

Ubushashatsi bwagaragaje ko icyayi gifasha  mu kurwanya indwara ya ‘’Alzheimer’’ diabete na canseri kikongera ubuzima bw’amagufa ,amenyo n’ishinya.

13. Inyanya :

Zikungahaye ku kitwa ‘Lycopene’ ikaba irinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba. Zigabanya kandi ibinure bibi mu mubiri zikanarinda kanseri zimwe na zimwe.

14. Ikivuguto cyatewguriwe mu nganda. (Yagurt) :

Kigira bacteri z’ubwoko bwiza zigabanya indwara zo mu mara kuko ikungahaye kuri ‘ calcium‘ irinda n’indwara zo mu magufa. (asteoporosis ).

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *