Uganda: Yanze kurongorwa n’uwamwishyuriye amashuri maze acibwa miliyoni icumi.
Muri Uganda ,Urukiko rwo mu burengerazuba bwaho rwatesheje agaciro ubujurire bw’umugore waciwe miliyoni 10.4 z’amashilingi kuko yanze kurongorwa n’umugabo wamurihiye amashuri ya kaminuza nk’uko bari barabyemeranyijwe.
Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kivuga ko kuwa kabiri Urukiko rwa Kanungu rwanzuye ko ubujurire bwa Fortunate Kyarikunda wari warakundanye na Richard Tumwiine buteshejwe agaciro kuko yahinduye ibyo yari yemeje mbere ,byari byarafashwe nk’ukuri.
Uruhande rwunganira Kyarikunda rwavuze ko rutashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko kandi rwiyemeje no kuzajurira, nyuma yo kubona ko uruhande rwabo rushobora kuba rutarumviswe.
Ni mu gihe uruhande rwa Richard Tumwiine wareze Kyarikunda ko yamuhemukiye, ruvuga ko rwo rwanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko, ko uwo bunganira yakabaye yarahawe ibyagenwe n’Urukiko, nk’uko ikinyamakuru Monitor kibivuga.
Mu kwezi gushize ni bwo Urukiko rwanzuye ko Kyarikunda yarenze ku byo yemeye mu mwaka wa 2018 ko azarongorwa na Tumwiine, amaze kumwishyurira kwiga amategeko muri kaminuza.
Tumwiine yareze muri Nyakanga ishize, avuga ko uyu wari umukunzi we yisubiyeho nyuma y’uko arangije kwiga muri Law Development Centre yo ku murwa mukuru Kampala kandi hari ibyo bari baserazeranye.
Inyandiko z’urukiko zirimo ko aba bombi bahuye mu mwaka wa 2015, bagakundana ubwo bigishaga ku ishuri rimwe i Kanungu.
Tumwiine yemeje ko we na Kyarikunda bari bumvikanye itariki y’umuhango wo gusaba muri Gashyantare(2) 2022, ariko uyu mukobwa bari barakundanye nyuma aza kumuhinduka abivamo.
Uyu mugabo yavuze ko Kyarikunda yaje kumwanga avuga ko Tumwiine akuze, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda bibivuga.
Tumwiine wari kurongora Kyrikunda bari bamaze igihe mu rukundo bakaza kugira ibyo bazerana, birimwo kuzabana nyuma y’uko uyu mukobwa amaze kwiga kuko ariwe wamurihiriraga, Kyarkunda ubu akaba yaramwanze asoje amashuri ye nyuma y’uko ngo yaje kubona ko uyu mugabo bari kumwe mu rukundo ashaje ,maze umukobwa agafata umwanzuro wo kubivamo nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bibivuga.