Prof BAYISENGE Minisitiri w’uburinganire yizeje ko agiye gukosora amakosa yagaragaye mu bimina za Koperative.
Prof BAYISENGE Jeannette Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.
Tariki ya 14 Werurwe umwaka wa 2023 ,Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisobanuro ku bibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore,maze avuga ko agiye gukosora amakosa yagaragaye mu mikorere y’ibimina na Koperative .
Nyuma ya covid-19 koperative nyinshi zazahajwe n’ingaruka zayo , maze ntizongera gukurikiranwa ngo zizahurwe .Ibibazo byabajijwe Minisitiri Prof Bayisenge ni ibishingiye kuri ibyo bibazo, ugasanga n’abaturage bazibumbiyemo badasobanukiwe uburyo bazitandukanya n’ibimina.
Depite Uwanyirigira Gloriose yavuze ko mu bugenzuzi bakoze bareba uko gahunda zigamije guteza imbere umugore zihagaze mu mpera z’umwaka wa 2022 bakaba barasanze abaturage badasobanukiwe imikorere y’ibimina bidahabwa imbaraga ngo bihinduke koperative .
Ikindi cyagaragaye ni uko abaturage batazi imikorere y’ikigega cyabashyiriweho BDF kugira ngo kibahe inguzanyo bazamure imishinga yabo maze na za koperative ngo zihabwe imbaraga bibafashe mu kwiteza imbere.
Abadepite bakurikiye ibisobanuro bari kugezwaho.
Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko bagiye gufatanya n’uturere hakamenyekana amakoperative ari muri buri karere maze ibibazo byose bigahabwa umurongo. Yagize ati “Hazabaho kubarura izi koperative n’ibimina byose, nyuma hakorwe ubukangurambaga ku matsinda kugirango arusheho gukora cyane maze abe yava mu kiciro cy’ibimina akaba amakoperative.Ibi nibikurikiranwa neza imikorere izarushaho kuba myiza”.Ikindi kandi abanyamuryango ba koperative bazasobanurirwa uko ikigega BDF gikora n’uburyo bahabwa inkunga ibafasha gukomeza kubaka imishinga yabo.
Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko ibi byose bizagerwaho ari uko habayeho ubufatanye n’Inzego z’uturere kugira ngo urwego rushinzwe abagore (CNF) ruzakomeze kubakurikirana kubera ko byagaragaye ko ibi bibazo byose byaturutse mu kudakora neza kw’inzego zibishinzwe .