December 23, 2024

‘’Avoka iwawe’’ umushinga uje kunganira Leta  mu gukemura  ibibazo bimwe na bimwe.

0
Byiringiro yerekana igihingwa ashaka gukoramo umushinga.

Umunyamakuru BYIRINGIRO Jean Elysee yagannye ubuhinzi mu mushinga yise ‘’Avoka iwawe’’, umushinga uje kunganira Leta gukemura ikibazo cy’ihenda  rya avoka ku isoko, kurwanya igwingira ry’abana, kurwanya indwara zitandura no guha ifaranga ku  wemeye kuyitererwa iwe mu rugo mu gihe izaba yeze.

Byiringiro Jean Elysee usanzwe ari umunyamakuru hano mu Rwanda wakoze uyu mushinga wa  Avoka  Iwawe, avuga ko yawuhisemo  kubera  ihenda rya avoka ku isoko, guhangana n’igwingira ry’abana batabona imbuto zihagije, kurwana n’indwara zitandura zibasiye abakuru n’abakuze no kongerera agaciro igihingwa cya avoka.

Yagize ati “ Ubu avoka irahenze kubera ko iri kurwanirwa na benshi ku isoko kandi ntaho iri kuva, byagera ku isoko ry’amahoteri, amashuri n’ibigo ugasanga bari kuzicuranwa. Nkuko hari abatangiye kuzibyaza umusaruro bakoramo amavuta, bamwe mu banyarwanda kuyigondera biragoye kuko irahenze, uyu umushinga nushyirwa mu bikorwa rero uzabikemura byose. Nizeye ko buri munyarwanda azagezwaho ibyiza by’uyu mushinga abonera avoka ku giciro gito, yisiga amavuta yayo ku giciro gito , ibi bikajyana no kurya ku ifaranga ryayo”.

Ku bijyanye naho ubushobozi bwo gukora uyu munshinga buzava, Byiringiro avuga ko kuri ubu ari kugerageza gushaka inkunga.Yagize ati “ Uyu mushinga ushyizwe ahagaragara, ukaba ugitegereje abaterankunga bazatuma tuwushyira mu bikorwa yaba Leta ndetse n’undi wese wabishaka kuko ni umushinga uzafasha abanyarwanda b’ingeri zitandukanye”.

Akomeza avuga ko nabona abamutera inkunga mu mushinga, azawutangirira mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali atuyemo, umurenge wa Mageragere n’uwa Kinyinya, ibi biti bikazajya biterwa mu rugo rw’umuturage mugihe abishaka, kandi kigaterwa ahatazabangamira ibikorwa remezo byaba ibya Leta cyangwa umuturage iwe.

Ku bijyanye n’inyungu umushinga ufitiye abaturage, avuga ko umushinga Avako iwawe uzaha abaturage bwa mbere amafranga bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kurwanya imirire mibi kuko n’ubwo bazajya bazibagurira , uyu munyamakuru asobanura ko bazajya babagurira  avoka , ariko bakagira izo basigarana ku giti bazajya barya mu rugo. Yagize ati :’’ Niba igiti cyeze avoka nka 200 kubera inyigo twakoreye uyu mushinga , tuzajya tuvuga tuti duhe avoka 150 tukwishyure izindi 50 muzisagarane’’. Aha yavuze ko byumvikana ko bazajya babona amafranga yo kugura ibindi bakeneye mu miryango yabo ,kandi bakanarwanya imirire mibi kubera kuzirya kandi hari ibyo avoka ikungahayemo musanga muri nkuru mu gihe muri kuyisoma. Avoka ni rwo rubuto rukumbi rubonekamo vitamini nyinshi kuko ikize kuri proteyine, potasiyumu, vitamin B1, B2, B6, C, D na E. Amavuta ya Avoka nta koresiterol afite akaba arwanya indwara z’umutima na kanseri.

Ibi bikazamufasha kubona ibyo yazifashisha mugihe azaba ashinze uruganda rutunganya ibikomoka kuri avoka.

Akomeza avuga ko umushinga wa Avoka Iwawe, awufitemo inyungu z’igihe kirekire kuko nyuma y’umwaka umwe n’igice cyangwa ibiri ,avoka zitangiye kwera, afite gahunda zo kuba yaraguze imashini zitunganya ibikomoka kuri avoka.

Yahisemo avoka kuko ari igihingwa cyera mu turere twose tw’igihugu. Avoka kandi zikoreshwa mu nganda zikora imiti, amavuta yo kwisiga n’amasabune. Ibishishwa n’ibisigazwa by’avoka  bikorwamo ibyo kurya by’amatungo.

Byiringiro Jean Elysee asanzwe ari umunyamakuru mu Rwanda, akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Isango Star, Radio Sana, City Radio, Ikinyamakuru Izuba rirashe cya The Newtimes, Rushyashya na Gasabo, kuri ubu akaba  yarafite ikinyamakuru cye ‘’Indatwa’’.

Ngizo zimwe mu ngemwe za Avoka afite mu biganza bye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *