December 22, 2024

Dusobanukirwe impamvu y’intambara y’Uburusiya muri Ukraine idashira.

0
Intwaro zikomeye zikoreshwa mu ntambara y’uburusiya na Ukraine

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 /02/2023 ,niho umwaka  umwe  washize Uburusiya butangije intambara  mu gihugu cya Ukraine , mu gihe ibi bihugu byahoze ari inshuti  , bikaba byari byibumbiye  mu kitwaga Repubulika zunze ubumwe z’abasoviyete. Iyi ntambara  ikaba ariyo ikomeye cyane ibaye ku mugabane w’Uburayi nyuma y’ intambara ya kabiri y’isi yose.

Intambara ikomeye Uburusiya bwise “igikorwa kidasanzwe cya gisirikare” ni intambara ikomeye bwagabye bukoresheje ingabo zirwanira mu kirere, ku butaka n’izirwanira mu mazi mu gihugu cya  Ukraine. Bigitangira Uburusiya bwagabye ibitero bikomeye mu duce twinshi two mu gihugu  cya Ukrane ,maze ingabo zirwanira ku butaka zinjira ziturutse mu majyepfo, mu burasirazuba no mu majyaruguru y’igihugu.  Mu ijambo rye Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin atangiza iyi ntambara ,yavuze ko hatangiye “igikorwa cya gisirikare kidasanzwe” mu karere ka Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine maze avuga ko kigamije kuvana intwaro n’abanazi muri Ukraine ,n’uko avuga ko umuntu wese  uzagerageza kwitambika imbere y’icyo gikorwa ko azahura n’akaga atarabona mu buzima bwe.

Ariko se iyi ntamabara izarangira bigenze gute? Ingaruka zayo ni izihe? Uburusiya bufite ubushobozi bwo kurwana iyi ntambara mu gihe kirekire? Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byo se bizaha intwaro Ukraine kugeza ryari?

Mu kiganiro Jacque Niyitegeka yagiranye na bamwe mu nzobere zikurikiranira hafi ibya politiki , Dr Joseph Sebarenzi  yavuze ko iyi ntamabara yari yarateguwe inazwi nk’intambara y’ubutita icecetse,  ariko Abarusiya bakaba bari bazi ko nta gihugu kizahaguruka ngo gifashe Ukraine .

Yavuze ko  mu gihe uburusiya bwashozaga intamabara muri Ukraine,ubushake bw’abasirikare ba Ukraine  bwari bwinshi mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo,mu gihe abasirikare b’abarusiya bari bazi ko abanya Ukraine bazakubitwa bakabiyomekaho ,cyane ko banarwanaga bumva nta mpamvu ihari y’imirwano , ibi bikaba ari nabyo byatumye mu gice cya mbere  basa n’abatsinzwe maze Uburusiya buza gutungurwa n’uburyo icyo gice basa n’abagitsinzwe.

Omar Halfani kimwe na mugenzi we Sebarenzi bose batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakaba bose ari inzobere zikurikiranira hafi politiki mpuzamahanga. Avuga ko uburusiya bwari buzi ko ari igihugu cy’igihangange , gifite n’ibikoresho bikomeye , kikaba nta busesenguzi bukomeye babanje gukora mbere y gutangiza iyi ntambara , yagize ati :”Abarusiya ntibigeze batekereza  icyo Leta zunze ubumwe za Amerika zizakora muri iyi ntamabara.’’Abarusiya bari baziko bazafata Ukraine mu masaha macye cyane.

Teddy Kaberuka inzobere n’umusesenguzi mu by’ubukungu akaba ari mu Rwanda. Yagize ati :’’ Gutekereza ko kugaba intambara ku gihugu ugatekereza ko uzahita unayitsinda byaba ari n’ agasuzuguro; abarusiya ntibatekereje ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bizafasha Ukraine.” Ikindi cyakomye mu nkokora Uburusiya , ni ukubashyira mu kato bakabafatira ibyemezo bijyanye  n’ibihano mu by’ubukungu , ibi b ikaba byarateje ibibazo cyane mu bijyanye n’izamuka ry’ibiciro.Ingaruka zikomeye ku Burusiya ,Kaberuka yasorejeho,yavuze ku bijyanye n’ikemezo cyo mu bihugu by’iburayi mu kubuza petrori iva mu burusiya kujya ku isoko ry’I Burayi ari igihombo gikomeye, ndetse na za sociyete z’abashoramari zavuye mu Burusiya, byose bizagabanura ubukungu bw’Uburusiya ku buryo bukomeye ndetse no mu gisikare cy’uburusiya ingaruka zizagaragaramo.

Intambara irasenya ntiyubaka.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *