December 26, 2024

Menya n’ibi :Tumenye uko twakwirinda amakosa ajya akorwa mu gutegura icyayi cy’amata na tangawizi  mu miryango  yacu cyangwa mu mahoteri.

0

Bamwe mu bategura icyayi kirimo amata na tangawizi mu miryango yabo cyangwa abagifata mu mahoteri ,bavuga ko hari bamwe bajya basanga hari aho gicikagurika ahandi ugasanga kimeze neza ,gihumura neza ndetse kinaryoshye bakayoberwa impamvu.

Amahumbezinews.rw yagiranye ikiganiro na bamwe mu banyamakuru batandukanye, bayibwira ko hari amahoteri amwe n’amwe basangamo icyayi gicikagurutse , maze afata umwanya ajya gusura Hot250 Tv kugirango muhabwe  amakuru yizewe y’uko gitegurwa mu buryo bwiza.

Dore amakuru  yizewe Hot250 yatanze:

amazi n’umucyayicyayi

Ibikoresho bikenerwa:

 1.Amata y’inshyushyu 1L agikamwa .

  2.Tangawizi ikijumba kimwe tangawizi ni umuti kirahumura kiranaryoha.

  3.Amazi 500ML asanzwe cg wayareka si itegeko uyakoresha ushaka kugitubura.

  4.Umucyayicyayi utubabi 5: uyu wibuke ko utuma amaraso atembera neza,…

  5.Amajyane y’umukara akayiko 1: ni ayo guhindura ibara.

  6.Tea Masala akayiko 1kagihumuza neza kikaryohakuko  iba irimo utuntu twinshi.

  7.Isukari utuyiko 5 kuyikoresha ni ubushake bwa buri muntu.

  8.Akayunguruzo k’icyayi gatuma ibikatsi bitajya mu cyayi

  9.Isafuriya yo gutekamo isukuye.

Ongeramo amata

Uko bikorwa:

Fata isafuriya ushyiremo ya mazi urambikemo umucyayicyayi.Ufate ya tangawizi uyisye cyangwa uyisekure maze na yo uyongere muri ya mazi arimo umucyayicyayi.Ongeramo amajyani ndetse na tea masala uvange ibyo birungo byose.Ukurikizaho gushyira isafuriya ku ziko maze ubicanire  bibire.

Tegereza nibimara kubira ubone gusukamo ya mata.Urakomeza ugacana ucunga ko amata atameneka.Nyuma y’iminota 5 icyayi kiba gihiye kandi gihumura.Ku ruhande utegura akayunguruzo n’igikoresho umininiramo icyayi.Iyo umaze kukiminina ukurikizaho kugishyira muri teremusi cyangwa mu ibinika kugira ngo ubone uko ugitegura.Niba ukunda isukari ushobora kuyongeramo cyangwa ugakoresha ubuki.

Ni bibi gufata tangawizi ukaziteka mu mata atarabira kuko zituma acikagurika.Biremewe kuba wakongeramo ibindi birungo ukunda mu cyayi nk’umwenya,teyi,cinnamon,black pepper,nutmeg,cardamom,tea bag n’ibindi. Ayo niyo makuru Hot250 yatangarije amahumbezinws.rw.Muryoherwe.

Isabelle DUSENGIMANA/Amahumbezinews.rw

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *