December 26, 2024

Dusobanukirwe byinshi ku mbuto z’itende n’umumaro waryo.

0
Igiti cy’Itende

Itende ni igiti cyera imbuto zitwa itende zijya kumera nk’imitini. Izi mbuto zera ku giti gikomeye gihagaze nk’icy’amamesa zikagira ibara ry’umutuku kandi zikaryohera. Mu kuzisarura barazumisha ubundi bakazihunika kugira ngo zitangirika.

Ubushakashatsi bwakozwe ku kiribwa kidasanzwe cyitwa itende,  bugaragaza ko iki kiribwa gishobora gufasha umubiri mu buryo bwinshi,harimo: kwihutisha ibise ku babyeyi bagiye kubyara ,gusukura no kuringaniza isukari mu mubiri ,kugabanya ibiro  ,gukomeza amagufwa,gusukura umubiri, gufasha ubwonko,kurwanya diyabete,gutwika ibinure n’ibindi tugiye kureba.

Itende ushobora kuzirya zonyine, kuzivanga mu mitobe y’imbuto, kuzirya kuri snacks,kuzirya muri polici,kuzishyira muri salade,kuzikoramo imitobe ifashe cyangwa kuzikoramo deseri.

Nk’uko bitangazwa n’imbuga Healthline na Pharmaeasy, bavuga ko itende zifite ubushobozi bwo kugira iyi mimaro 13 ku buzima bwa muntu kubera ibirimo tugiye kurebera hamwe:

1.Gukomeza amagufwa.

Itende rikungahaye ku myunyungugu ari yo umuringa, seleniyumu na magnesium,iyi ikaba imyunyungugu y’ingenzi cyane ifasha amagufwa kugira ubuzima bwiza no kuyarinda indwara zibasira amagufa muri rusange. Ikungahaye kandi kuri vitamine K,iyi ikaba ifasha mu itembera ry’amaraso no guha ubuzima bwiza amagufa.

Abantu barwaye indwara z’amagufa ,kurya itende byabafasha gutuma amagufa atamungwa cyangwa ngo avunike byoroshye.

3. Kurinda umwijima

Itende rifasha mu kwirukana imyanda mu mubiri aho riha ubuzima bwiza umwijima bityo ugakora neza.Bituma umwijima uyungurura ibifitiye akamaro umubiri,ugasohora imyanda bikarinda ibibazo byose umubiri wahura na byo.
Bivuze ko kurya itende kenshi bituma ibyakwangiza umwijima bigabanuka cyane bikanagabanya ibyago byo kurwara indwara zibasira umwijima.Kuba rikungahaye cyane mu byitwa Antioxydant, bituma rifasha gushyira ku murongo ibyo umubiri ukeneye.
 
3.Gufasha ubwonko.
 

Mu itende dusangamo choline na vitamine B biyiha ubushobozi bwo gufasha uwayiriye gufata mu mutwe no kwibuka, cyane cyane ku bana barwaye indwara ya Alzheimer,indwara itera kwibagirwa kudasanzwe.Kurya buri gihe itende bifitanye  isano no kugabanuka kw’indwara zifata ubwonko no kubwongerera ubushobozi ku bantu bakuze

4.Kurwanya ibitera kanseri.

Ubushakashatsi bugaragaza ko itende irwanya kanseri ya Prostate, iy’ubuhumekero, n’iy’ibere. Itende ikaba irimo zimwe mu ntungamubiri zica uturemangingo dutuma kanseri ikura.

Nkuko bisobanurwa n’abashakashatsi bo mu kigo cyitwa Royal Society of Chemistrycyo mu gihugu cy’ubwongereza ,kivuga ko itende iba imwe mu mpamvu yo kunaniza uturemangingo twa Kanseri, tunaniza uturemangingo, bigatuma imiyoboro yatwo yifunga.

Ikinyamakuru dailymail kivuga ahoo byagezweho nyuma ahoo uturemangingo twarwaye kanseri badukoreyeho ubushakashatsi muri laboratoire, aho itende yahise irwanya utu turemangingo.

5.Gutwika ibinure

Abashakashatsi bagaragaza ko gufata itende kabiri ku munsi mu gihe cy’icyumweru, intungamubiri zazo zitanga ubushobozi bwo gutwika ibinure kuri 27% .Ibi bituma umuntu ushaka gutakaza ibiro bimwihutira kandi ku buryo bwiza.

6.Ifasha mu igogora

Itende rikize ku bikatsikatsi bihagije cyangwa fibre z’umwimerere, Muri 100g z’itende,dusangamo fibre zirenga 8. Izi fibre ni zo zifasha amara gukora neza n’igifu muri rusange. Ibi bituma Igogorwa rigenda neza ,umubiri ukinjiza intungamubiri neza, umwijima n’impyiko bikagira ubuzima bwiza kandi bikagufasha kuruhuka mumutwe. Byongeye kandi, kurya buri gihe itende bishobora kugufasha kwirinda cyangwa no koroshya igogora hamwe n’ibibazo bikunda kubaho mu gihe igogora ritagenda neza nk’impatwe n’impiswi.
 
7. Kurwanya diyabete.
Indwara ya Diyabete ni imwe mu ndwara ziri kugaragara ku bantu benshi muri iki gihe,ahanini ivurwa hakoreshejwe imiti myinshi ya diyabete yo mu kanwa n’inyongera ya insuline. Ubushakashatsi bwerekana ko itende rifasha kugabanya isukari mu maraso hamwe n’ibinure.

Ishobora kandi kongera ikorwa rya insuline ,ibi bigafasha mu kugabanya umuvuduko wo kwinjiza glucose mu mara. Ibi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara diyabete.

 
8. Gutuma uruhu ruba rwiza.

Itende ni isoko nziza ya vitamine C na D ,izi vitamin zifasha mu gutuma uruhu ruhorana ubuzima bwiza ,zigatuma rutangirika cyangwa ngo rusaze imburagihe. Niba ushaka uruhu rwiza no kwirinda iminkanyari,tangira ukoreshe itende.

9.Irinda kubura ibitotsi.

Kudasinzira neza,ni impamvu ikomeye ituma umubiri udakora neza. Niba umaze igihe kinini ufite indwara yo kubura ibitotsi, kandi ukaba utekereza kugura imiti ituma usinzira, ugomba kubihagarika aka kanya hanyuma ukagerageza umuti wihuse kandi woroshye kugirango ukemure ikibazo mu buryo bwizewe kandi burambye. Ntibigoye, Kora ikinyobwa kirimo itende, ushobora gukora umutobe w’imbuto ukongeramo itende ,gufata itende ukavanga n’amata ukajya ubinywa mbere yo kuryama. Gerageza ibi ibyumweru bibiri hanyuma uzabona itandukaniro.

urubuto rw’itende ruraryoha mu kanwa rukanaryohera ijisho.

10.Gufasha gutera akabariro.

Ku bagabo, itende ryagiye rikoreshwa mu myaka myinshi nk’ibiryo bitangaje kandi bikungahaza ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina y’abagabo. Ubushakashatsi bumwe buvuga ko itende rishobora kongera imbaraga mu mibonano mpuzabitsina. Ryongera umubare w’intanga bitewe n’uko ribamo flavonoide na estradiol bigira uruhare mu kongera umubare w’intanga n’ubuzima bwiza bw’intanga.

11.Kwihutisha ibise.
 
Ku bagore, Kurya itende mu gihembwe cya nyuma cyo gutwita bituma ubyara neza kandi bikihutisha ibise.Impamvu ni uko itende ritera kwaguka kw'inkondo y'umura bityo kubyara ntibitinde.Itende rifasha kandi Gukemura ikibazo cyo kubura fer ku bagore.Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abagore basanzwe bakunda kugira ikibazo cy’amaraso make mu mubiri bashobora kwifashisha itende kuko Kurya ibiryo bikungahaye kuri fer buri gihe ni uburyo bwiza bwo kongera hemogrobine.

12.Ifasha kugabanya ibiro.

Kurya itende buri gitondo ntakindi kintu urarya, mbere y’uko ukora imyitozo ngororamubiri,bishobora kugufasha gukomeza kumva uhaze bikanaguha imbaraga nyinshi bityo bigafasha kugabanya ibiro byihuse. Impamvu ni uko mu itende dusangamo fibre nyinshi, Ibi bigatuma wumva uhaze amasaha menshi bityo ukagabanya gukenera kurya ibiryo byinshi buri kanya kuko iyo winjiza karori nyinshi ni na ko uba ukeneye guzitwika.

13.Kugira amenyo meza.

Itende ni imbuto ziryohera ariko zibamo isukari karemano. Ibi rero bigufasha kugabanya irari ry’ibindi biribwa bibamo amasukari mabi ashobora kwangiza amenyo. ubutaha rero igihe cyose utekereje kurya ikintu kiryoshye, ujye utekereza ku itende. ICYITONDERWA; Birabujijwe kurya itende mu gihe uzi ko uhaze cyane kuko byabangamira igogora.Mu gihe kandi ufite ikibazo cy’impiswi cyangwa ukaba umaze iminsi utituma,wirya itende ubanze ureke amara akore neza.

Birabujijwe kurya itende mu gihe rigutera ubwivumbure bw’umubiri nyuma yo kurirya.

 Izi mbuto zikomoka ku mugabane wa Aziya aho bazikoresha buri munsi mu kwirinda uburwayi butandukanye. Itende kuri ubu zikoreshwa cyane mu bihugu nka Egypt, Algeria, Iran, Saudi Arabia, Sudan, no mu bihugu by’Abarabu,UAE.

                 Isabelle DUSENGIMANA / Amahumbezinews.rw

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *