December 22, 2024

Minisitiri Bizimana yasabye Intagamburuzwa za AERG gusigasira indangagaciro z’Ubunyarwanda birinda abapfobya Jenoside barimo n’abayirokotse.

0

Ku itariki ya 5 Gashyantare (Ukwa Kabiri) ni bwo amahugurwa yatangiye, yitabirwa n’urubyiruko 381.

Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho mu Kigo gitorezwamo umuco w’ubutore, kiri i Nkumba mu Karere ka Burera, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023, ubwo yasozaga Itorero ry’Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya 8.

Intagamburuzwa ni abanyeshuri bahagarariye abandi, babarizwa mu Muryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), baturutse muri za Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda.

Minisitiri Bizimana yabasabye Urubyiruko rusoje iyi ngando kugira umuvuduko kubyo bigishijwe, gukunda igihugu, kwiyemeza kukirinda, kurinda ibyagezweho no kwitandukanya n’abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse bayipfobya.

“Abo ngabo ubu basangiye imitekerereze n’imikorere imwe n’abagize uruhare muri Jenoside. Nagiraga ngo mbwire mwe rubyiruko mwitabiriye iri torero, ko ibi mukwiye kubifata nka kirazira. Mube intore nyazo, zikomeye ku gihango zifitanye n’Igihugu, zizirikana ko kugikunda bizirana n’ubusambo, irari ry’amafaranga bikazirana no kukigambanira”.

Ati “Abo birirwa basebya igihugu barimo na bamwe mu barokotse Jenoside, barimo abashinze amashyirahamwe, aho batatiye igihango, batatira imihigo n’ubutore baratana, bafata umurongo wo gupfobya Jenoside yakore Abatutsi”.

Minisitiri Bizimana avuga ko urubyiruko rukwiriye gukoresha ikoranabuhanga biteza imbere aho gusenya, avuga ko imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa mu buryo bwo kwiteza imbere badasize n’igihugu cyababyaye.

Mu gihe cy’iminsi irindwi bamaze batozwa, urwo rubyiruko rwigishijwe amateka y’Igihugu, kugikunda no kukirwanira ishyaka, bagendeye ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kurangwa n’umuhate mu byo bakora; bakaba baranahawe ibiganiro byagarutse ku bubi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira.
Basabwe uruhare mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika by’umwihariko bakagira uruhare rukomeye mu guhashya imvugo zahoze zigaragaza Afurika nk’umugabane wijimye.

Bibukijwe uruhare rwabo mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, guhangana n’abahakana bakanayipfobya.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE ushinzwe Itorero Anitha Kayirangwa yabwiye Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya VIII ko bafite umukoro wo kugira heza aho batuye.

Ati “Buri munsi uko ubyutse ukavuga ati, mfite igihugu cyanjye, mfite Afurika, mfite aho mvuka kandi ni njyewe wo gutuma haba heza.”

Kayirangwa yasabye urubyiruko kurangwa no kwiyoroshya kuko bitaduma umuntu asuzugurwa kandi ko mu Itorero abanyarwanda bigiragamo kwiyoroshya no kwicisha bugufi.
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwigira ku ngorane bagiriye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yagize ati ” Mugakuramo indangagaciro zo kwihangana, gukomeza intego, ubumwe ndetse no gukunda igihugu. Mukomeze gusigasira ibyagezweho, muguhesha ishema igihugu cyanyu”

Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya VIII ryatangiye ku wa 5 Gashyantare 2023,ryitabiriwe n’abanyeshuri 381 rirasozwa kuri uyu wa 11 Gasyantare 2023.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *