December 27, 2024

Musanze: Abamotari bagurishirijwe inzu ya koperative yabo maze babura uwo babaza ubwiteganyirize .

0

Mu karere ka Musanze ,abamotari bari bagize Koperative COTAMON0-Ubumwe batunguwe no kumva ko bagurishirijwe inzu ya koperative yabo miriyoni 86 batabizi , bahamagawe ngo bagabane babwirwa ko hasigaye miriyoni  7, maze buri wese ahabwa ibihumbi 10.

Abamotari bagera kuri 700 bari barubakiwe inzu ya koperative yabo biva mu misanzu batangaga kandi neza bayobewe  uko yagurishijwe mu gihe yubatwe babwirwa ko ari uburyo bwo kwiteganyiriza ikizabatunga mu myaka iri imbere.

Nk’uko babitangarije Kigali Today, ngo iyo nzu yubatswe hifashishijwe inguzanyo ya Banki zinyuranye, yiyongera kuri miliyoni 35 yatanzwe mu migabane shingiro, aho buri mumotari yinjiraga muri Koperative atanze amafaranga ibihumbi 50.

Ngo batekereza kubaka inzu, bari baramaze kugura ikibanza cya miliyoni 20, nibwo inzu yatangiye kubakwa, ariko bumvikana n’ubuyobozi bwa Koperative ko kugira ngo umwenda wa banki wishyurwe, buri mumotari agomba kwishyura amafaranga 300 buri munsi angana na 6,300,000 FRW ku kwezi.

Abamotari bavuga ko bakomeje kubona ibikorwa byo kubaka iyo inzu yabo bigenda neza, ibyo birushaho  kubongerera imbaraga mu gutanga uwo musanzu wo kwishyura banki, kugeza ubwo bamwe mu banyamuryango bageze ku rwego rw’umugabane w’ibihumbi 500. Babwiwe ko inzu yabo yuzuye itwaye akayabo k’amafranga  miliyoni 126.

Mu gihe  Leta yari iherutse gufata icyemezo cyo kugabanya amakoperative mu rwego rwo kurushaho kunoza uwo mwuga, abagize COTAMONO-Ubumwe, batunguwe no kubwirwa  ko inzu yabo igiye gutezwa cyamunara bakagirango ni ibihuha, maze bagahabwa amakuru nyayo  ko iyo nzu yaguzwe muri cyamunara amafranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 86.

Abo bamotari babwiye Kigali Today ko begereye abahoze ari abayobozi babo ngo babaze impamvu bagurishirijwe inzu batabizi bimwa amakuru  kandi barahoraga basabwa imisanzu buri munsi.Ngo baje guhamagarwa kuri Sitade Ubworoherane, ngo haza umukobwa ifite igikapu kirimo amafaranga, abaha impapuro uwiyanditse akamuha amafaranga ibihumbi 10 ababwira ko ari ayavuye mu nzu yabo yagurishijwe.

Kugeza ubu abo bamotari bavuga ko bari mu rujijo aho bibaza uburyo inzu yabo yagurishijwe miliyoni 86, ariko bo bagagabana atarenze miliyoni indwi.

Ngendambizi Innocent ati “Twubaka iyo nzu buri munyamuryango yatangaga amafaranga ibihumbi 50, tugasabwa n’amafaranga 300 yo kwishyura umwenda wa banki buri munnsi ,inzu yacu yadutwaye miliyoni 126 igurishijwe miliyono 86 ni uko tugwa mu kantu, batubwiraga ko koperative ari izo gufasha abantu none ahubwo zaduteje ibihombo”.

Mugenzi we witwa Tuyishime Jean Paul ati “Njye ndabara umugabane shingiro n’amafaranga 300 natangaga ku munsi, ngasanga nari maze kugira umugabane usaga ibihumbi 500, mu myaka itanu , ariko icyambabaje ni ukubona bampa ibihumbi 10 nabwo bantuka bambwira ko ninyanga ndahomba, Leta ikwiye gukemura ikibazo cyacu”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yaganiriye na Mitari Jean de Dieu ukuriye ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) mu majyaruguru, agaragaza impamvu ebyiri zatumye inguzanyo Koperative y’abamotari izamuka kugeza ubwo inzu yabo itezwa cyamunara.

Ati “Byifujwe ko habaho ivugurura mu kimotari kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga, buri karere kakagira Koperative imwe, mu mategeko n’uko iyo koperative zisheshe habaho kugabana imitungo, kubera ko umunyamategeko ugena agaciro (liquidateur) ubusanzwe ahenda, RDB yemeye gufasha amakoperative ibaha abo bagenagaciro bazahembwa na Leta”.

Arongera ati “Ku kibazo cya COTAMONO-Ubumwe, byagaragaye ko hari n’abataratanze imisanzu neza, iyo bose batanga neza imisanzu uko barenga 1000, uriya mwenda wa banki bari kuwishyura inzu utagurishijwe, nta n’uwabura kuvuga ko n’icyorezo cya COVID-19 cyateje ibibazo aho abamotari bamaze imyaka ibiri badakora neza, ibyo byose byatumye umwenda wa Banki ukomeza kuzamuka, kuba rero buri munyamuryango yarahawe amafaranga ibihumbi 10 nuko ariyo yasagutse ku mwenda wa banki”.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *