December 10, 2024

ABAGORE 3000 BAKORA UMWUGA W’UBUHINZI N’UBWOROZI BAHAWE TELEFONI BINYUZE MURI GAHUNDA YA #CONNECTRWANDA

0
csm_WhatsApp_Image_2021-03-30_at_12.52.16_3dda148088

Muri gahunda ya Connect Rwanda, abagore 3000 bayobora amakoperative y’abafashamyumvire bagenewe telefoni zigezweho (smartphones) zizabafasha kubona amakuru y’ubuhinzi n’ubworozi no kuyageza kuri bagenzi babo.

Kuwa kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, iki gikorwa cyatangiriye mu turere twa Nyamagabe, Nyamasheke, Burera na Kirehe kikazakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu.

Mu Karere ka Kirehe, telefoni zigera ku ijana na mirongo itatu n’imwe (131) zashyikirijwe abagore bayobora amakoperative y’abafashamyumvire mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana ari kumwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Aba bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi. Izi telefoni zigezweho zizaborohereza kubona amakuru anyuranye y’ubuhinzi n’ubworozi no kuyageza kuri bagenzi babo. Muri ayo makuru harimo ay’iteganyagihe, ay’amasoko y’umusaruro n’andi abafasha gukora kinyamwuga mu buhinzi n’ubworozi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yagize ati: “Abagore b’abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi bakenera kenshi kumenya amakuru ndetse no kuyageza ku bandi. Izi telefoni zigezweho zizaborohereza kubona amakuru akenewe ndetse banayageze kuri bagenzi babo ku buryo bworoshye kandi vuba”.

Ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ubu bukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga kugira ngo intego yo kugeza iri koranabuhanga ku banyarwanda bose, aho byari kuzabatwara igihe kirekire ngo baryigezeho byihute.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *