December 10, 2024

Kutigishwa ubuzima bw’imyororokere no kudahabwa serivisi kimwe mu bibangamira abafite ubumuga

0
000a7632-49072715605482790

Tuyishimire Honorine, ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, atangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kugira uburenganzira nk’abantu bafite ubumuga ariko ko haracyari n’imbogamizi, muri zo harimo kuba hari ababyeyi batumva neza ko bagomba guha amakuru y’ubuzima bw’imyororokere abana babo bafite ubumuga.

Ati “Ababyeyi ntibarasobanukirwa ko umwana ufite ubumuga na we akeneye kumva ayo amakuru, ntabwo bazi ko na we ubuzima bw’imyororokere bumureba. Usanga ahanini n’iyo arimo kubyigisha barumuna be cyangwa bakuru be, we bitamureba. Ntabwo ababyeyi barasobanukirwa ko uwo mwana na we afite umubiri ukora nk’uwa wa wundi udafite ubumuga ngo yumve ko yamugezaho ayo makuru”.

Agaragaza ko harimo imbogamizi z’uko ababyeyi baganiriza umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.

Uzarazi Evode umukozi ushinzwe ubuvugizi n’itumanaho muri NUDOR, asaba ababyeyi kwegera abana bakabigisha ubuzima bw’imyororokere

Yibutsa ababyeyi kuganira n’abana babo bityo bakabigisha uburyo bakwirinda mu gihe bari mu mihango. Asaba ababyeyi kugurira abana babo ibikoresho bakenera mu gihe bari mu mihango.

Evode asaba ababyeyi kwegera abana bagatinyuka bakaganira na bo.

Yagize ati “Turasaba ababyeyi gutinyuka bakavuga. Nibabwire abana babo ubuzima bw’imyororokere batarengereye. Ntabwo twigisha abantu kujya mu mico mibi, ni ukugira ngo umuntu amenye imikorere, imikurire n’imihindagurikire y’ubuzima”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, serivisi z’ubuzima  bw’imyororokere zerekanye ko abafite ubumuga ari bo bakorerwa ihohoterwa rikabije ndetse ntibahabwe na serivisi zijyanye n’ubuzima bw’irorokere.

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *